Politics

Umuyobozi wa UNMISS yashimye ibikorwa by’Ingabo z’u Rwanda muri Sudani y’Epfo

Umuyobozi wa UNMISS yashimye ibikorwa by’Ingabo z’u Rwanda muri Sudani y’Epfo
  • PublishedAugust 22, 2024

Lt. Gen. Mohan Subramanian, Umuyobozi w’Ubutumwa bw’Umuryango w’Abobumbye bwo kubungabunga Amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS), yashimiye ubunyamwuga n’ubwitange bw’Ingabo z’u Rwanda mu gucungira umutekano abasivili, by’umwihariko abakuwe mu byabo mu duce twa Malakal na Bunj.

Lt. Gen. Mohan Subramanian yabikomojeho ubwo yasuraga batayo y’Ingabo z’u Rwanda (Rwanbatt-2) mu birindiro byayo biherereye i Malakal ari kumwe n’irindi tdinda ryaturutse ku byicaro gikuru cya UNMISS, ku wa Gatatu tariki ya 21 Kanama 2024.

Ubwo bageraga mu Biridnro bya Batayo y’Ingabo z’u Rwanda ziri muri ubwo butumwa bw’amahoro bwa UNMISS bakiriwe n’umuyobozi w’iyo batayo, Col Charles Rutagisha.

Col Charles Rutagisha yagejeje ku bashyitsi imiterere y’umutekano ndetse n’ibikorwa bikomeje bya Batayo ya Rwanbatt-2, mu Ntara ndwi muri 13 zigize Leta ya Upper Nile, ishinzwe gucungamo umutekano.

Umuyobozi wa UNMISS yanaboneyeho gushimira Ingabo z’u Rwanda ubunyamwuga, ukwiyemeza n’ikinyabupfura bibaranga, abasaba gukomeza kuba intangarugero mu mikorere yabo yose.

Written By
Kalisa Desire

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *