RDF irashaka inkumi n’abasore binjira mu nkeragutabara
Ubuyobozi bukuru bw’ingabo z’u Rwanda bwatanze itangazo rishishikariza inkumi n’abasore bashaka kwinjira mu ngabo z’u Rwanda mu rwego rw’abasirikare bagize umutwe w’inkeragutabara.
Itangazo ryashyizwe hanze n’ingabo z’u Rwanda ku wa Kabiri tariki 13 Kanama 2024, rivuga ko abahamagawe ari abo ku rwego rw’inkeragutabara kandi bakaziga amezi atandatu mu ishuri rya Gisirikare Gabiro.
Rikomeza rigira riti: “Abarangije amashuri yisumbuye bagomba kuba bafite imyaka y’amavuko kuva kuri 18 kugeza kuri 25.
Abize amashuri y’imyuga (IPRC) bagomba kuba bafite imyaka y’amavuko itarenze 26. Kubafite ubumenyi bwihariye bize mu ishuri ry’ubuganga, ubuhanga (Engineering) ndetse n’amategeko (Law) babyifuza, bagomba kuba batarengeje imyaka 28 y’amavuko.”
Inkumi n’abasore biyandikisha bagomba kuba ari Abanyarwanda, bafite ubuzima buzira umuze, kuba batarakatiwe n’inkiko, bataragaragara ku rutonde rw’abirukanywe mu mirimo ya Leta, ari indakemwa mu mico no mu myifatire, bafite ubushake bwo kwinjira mu ngabo z’u Rwanda kandi bakazaba batsinze ibizamini bitangwa.
Abiyandikisha basabwa kuba bafite indangamuntu, icyemezo cyerekana ko warangije amashuri atandatu yisumbuye, icyemezo cyerekana ko afite A1 ku bize amashuri y’imyuga (IPRC), ku bafite ubumenyi bwihariye, kwerekana icyemezo ko barangije icyiciro cya Kabiri cya kaminuza (A0).
Bagomba kuba kandi bafite icyemezo cy’ubudakemwa mu mico no mu myifatire gitangwa n’ubuyobozi bw’Umurenge n’icyemezo cyo kuba atarakatiwe n’inkiko.
Itangazo ry’ingabo riri ku rubuga rwa Minisiteri y’ingabo z’u Rwanda rivuga ko kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Kanama 2024, mu rwego rwo gusobanura ibijyanye n’urwego rw’abasirikare b’Inkeragutabara, hari ikiganiro cyateguwe n’ubuyobozi bw’ingabo z’u Rwanda gitambuka kuri televiziyo Rwanda.
Abifuza kuba abasirikare b’Inkeragutabara basabwe gukurikirana icyo kiganiro mu rwego rwo kurushaho gusobanukirwa imiterere n’imikorere y’ingabo z’inkeragutabara.