RDC: MONUSCO yabohoje aba Wazalendo bari bafungiwe muri kasho ya Gisirikare
Ingabo z’Umutyango w’Abibumbye zishinzwe kubungabunga amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo MONUSCO, zabohoje aba Wazalendo bari bafungiwe muri Kasho ya Gisirikare mu gace ka Beni muri Kivu ya Ruguru.
Ku wa gatatu, tariki ya 21 Kanama 2024, abana barenga barindwi bari hagati y’imyaka 14 na 17, bari barinjijwe mu mutwe witwaje intwaro wa Gisirikare uzwi nka Wazalendo, barekuwe bava mu buroko bw’ubushinjacyaha bw’abasirikare aho bari bamaze igihe bafungiwe.
Irekurwa ryabo barwanyi ryaturutse ku mbaraga n’ubuvugizi bwa MONUSCO, binyuze mu gice cyayo cyo kurengera abana.
Bamwe muri bo bari bamaze igihe bakorera i Kasanga, mu mujyi wa Beni, abandi bakoreraga i Mabalako, mu ifasi ya Beni.
Umwe muri abo bana , yasobanuye ko binjiye muri iri tsinda kubera ubujiji kandi batumva neza ingaruka bizabagiraho.
Yavuze ko yari atuye mu mujyi wa Butembo igihe yinjizwaga mu gisirikare, bamubwira ko agiye kujya arengera abaturage abakiza abarwanyi b’umutwe wa ADF wamaze gushinga imizi mu gace ka Beni.
Yasobanuye ko ubwo bajyanwaga muri uyu mutwe , bizezwaga ibitangaza birimo kubahindurira ubuzima bakagira ejo heza, ariko ngo nyuma yaje gutungurwa n’uko ahubwo imibereho yarushijeho kuba mibi.
Ibi rero ngo byatumye bashaka kuva muri uwo mutwe ariko igisirikare gihita kibata muri yombi barafungwa amezi atatu batabarwa na MONUSCO yahise ibashyikiriza ibiro by’umuryango w’Abibumbye bishinzwe kurengera abana UNICEF.