Burkina Faso, Mali na Niger bareze Ukraine muri Loni
Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Mali yavuze ko leta za gisirikare za Burkina Faso, Mali na Niger zandikiye Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Umutekano bamagana ibyo bavuze ko ari inkunga ya Ukraine ku mitwe y’inyeshyamba mu karere ka Sahel muri Afurika y’iburengerazuba.
Mu ntangiriro za Kanama, Mali yahagaritse umubano w’ububanyi n’amahanga na Ukraine kubera amagambo yavuzwe n’umuvugizi w’ikigo cy’ubutasi cya gisirikare cya Ukraine, Andriy Yusov, ku byerekeye imirwano yabereye mu majyaruguru ya Mali yahitanye abasirikare n’abacanshuro bo kigo cy’Abarusiya kizwi nka Wagner mu mpera za Nyakanga.
Guverinoma ya gisirikare ya Niger yakurikiyeho mu gucana umubano na Ukraine nyuma y’iminsi mu rwego rwo kwifatanya n’umuturanyi wayo.
Yusov yari yavuze ko “inyeshyamba” zo muri Mali zabonye amakuru akenewe “kugira ngo igikorwa cya gisirikare kigende neza”. Mali na Niger basobanuye ibyo Yusov yavuze ko ari ukwemera ko Ukraine yagize uruhare rutaziguye muri ayo makimbirane, bakanayishinja gushyigikira iterabwoba mpuzamahanga.
Ukraine yavuze inshuro nyinshi ko ibyo birego bidafite ishingiro kandi atari ukuri. Minisiteri y’ububanyi n’amahanga yayo ntabwo yahise isubiza icyifuzo cya Reuters cyo gutanga ibisobanuro kuri uyu wa Gatatu. Iki gihugu cya Ukraine kikaba Kiri mu mirwano ikaze n’u Burusiya nyuma y’imyaka irenga igabweho igitero simusiga na Moscou.