Icyo Guverinoma nshya ikwiye kwitwararika mu mboni z’impuguke mu miyoborere na politiki
Inararibonye mu miyoborere na Politiki akaba n’Umuvunyi wungriije ushinzwe Kurwanya Ruswa Hon Mukama Abbas, yavuze kugira ngo abashyizwe muri Guverinoma nshya bazabashe kuzuza inshingano zabo, bakwiye guharanira icyateza imbere umuturage.
Mu ijambo rye, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ubwo yakiraga indahiro ya Minisitiri w’Intebe n’iz’Abadepite batowe muri manda y’imyaka itanu iri mbere, yabasabye kureka kwiremereza ahubwo bagaharanira kuzuza inshingano.
Mukama yavuze ko kuba Perezida wa Repubulika yarasabye abayobozi kureka kwiremereza bigamije kuburira buri wese yaba umuyobozi cyangwa undi Munyarwanda, gukora cyane hagamijwe iterambere ry’Igihugu muri rusange.
Mu kiganiro yagiranye na RBA, Mukama yagize ati: “Iyo Perezida ahaye icyizere umuntu, ntabwo biba bivuze ko aba ari igitangaza. Ubu butumwa yahaye abayobozi yabuhaye igihugu muri rusange. Ubu ni imyaka 5 ya manda, harimo imyaka 3 yo gukora, undi umwe wo gukora ubugenzuzi n’undi wo gutegura amatora.”
Yongeyeho ati: “Uyu muyobozi avuga ko ntawe bikwiye gutungura, mu gihe mu kwezi kumwe hagiye hasoka agapapuro k’umuhondo, hari umuyobozi wirukanywe.”
Ku kibazo cy’umuceri wo mu Karere ka Rusizi wari umaze igihe warabuze abaguzi ariko nyuma y’aho Perezida Kagame amenye icyo ikibazo agasaba ko cyakemurwa wahise ubona abaguzi.
Mukama avuga ko hari icyuho mu mikoranire y’abayobozi. Yavuze ko Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi yakagombye kugira amakuru y’umusaruro w’Igihugu, kandi ko ubusanzwe Leta ari yo ifata umusaruro w’abaturage bejeje ikawubika havuka ikibazo ikabafasha.
Mukama ati: “Niba umuturage ari ku isonga, bakagombye kuba babizi, abayobozi bakagombye kumuha amakuru. Icyo nakubwira abo muri Nyagatare umusaruro wabo bawutanze ku ideni ariko aba Kayonza na Huye ni kimwe (ntabwo barabona ubagurira). Ni uko ikibazo cya Bugarama ari cyo cyahise kigaragara”.
Yunzemo ati: “U Rwanda mu myaka 30 rwakwigira mu byo rwashaka byose. Abantu bakwiye gukura muri politiki. Tugabanyije akantu gato, umuco mubi, wo kudakorana no kwanga kubazwa inshingano.”
Hon Mukama Abas avuga ko Abanyarwanda bagize amahirwe yo kugira Perezida uzi imiterere yabo bityo ko bakwiye gukomeza gukurikiza inama abagira.
Ahamya ko kuba abayobozi baragiye bashyirwa mu mwiherero wihariye, Perezida wa Repubulika akabaha impanuro zihariye, byafashije cyane kuba benshi bakora neza.
Ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 16 Kanama 2024, Abanyarwanda bamenyeshejwe abagize Guverinoma nshya barimo Abaminisitiri 21 n’Abanyamabanga ba Leta 9 muri za Minisiteri zitandukanye.
Nkuko byagaragajwe n’itangazo ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe, umubare munini w’abashyizwe muri Guverinoma Nshya, ni abari basanzwe mu nshingano.
Ku rundi ruhande ariko, mu mpinduka zagaragayemo harimo abaminisitiri batatu barimo uwa Siporo, Nyirishema Richard, uw’Ubucuruzi n’Inganda, Prudence Sebahizi n’uw’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Christine Nkulikiyinka.
Mu zindi mpinduka zabayeho, Abanyamabanga ba Leta babiri ntibagarutse, aho uwari ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko, Solina Nyirahabimana ndetse n’uwari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibidukikije, Dr. Claudine Uwera, bavanyweho ndetse n’izo nshingano zivanwaho.
Biteganyijwe ko iyo Guverinoma irahira uyu ku wa Mbere.