Nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko, Nshuti Dominique Savio na Uwase Tracy Tricia bagiye guhita bakora ubukwe.
Amakuru ISIMBI yamenye ni uko ubukwe bwa bo bwagombaga kuba mu Kwakira 2024 ariko bukaba bwazanywe mu mpera z’uku kwezi kwa Kanama 2024.
Ni nyuma y’uko bari basezeranye imbere y’amategeko tariki ya 8 Kanama 2024 ukaba warabereye mu Murenge wa Remera.
Amakuru agera ku kinyamakuru ISIMBI ni uko impamvu yo kuzana ubukwe imbere ari uko umwe muri bo afite urugendo vuba ashobora kuba agiye kujya hanze y’u Rwanda.
Ubukwe bwa bo babugize ibanga rikomeye, nta gihindutse bukaba buzabera ku Kibuye nk’uko amakuru abihamya.
Muri 2017 ni bwo aba bombi urukundo rwa bo rwatangiye kuvugwa cyane mu itangazamakuru ubwo Nshuti Savio yakiniraga Rayon Sports.
Nk’abantu bakundana hari ibyo bataje guhuza bituma batandukana aho muri 2019 Tracy yaje kubwira itangazamakuru ko afite undi mukunzi.
Aba bombi bari bazi icyo bapfuye ndetse banamaranye igihe, baje kwiyunga bongera gusubira mu rukundo ubu bakaba biyemeje kubana akaramata.
Nshuti Dominique Savio yamenyekanye cyane muri Rayon Sports yakiniye kuva 2015 ubwo yari avuye mu Isonga, yayikiniye kugeza 2017 ubwo yajyaga muri AS Kigali yakiniye umwaka umwe agahita ajya muri APR FC na yo ayikinira umwaka umwe ari na bwo muri 2019 yahitaga ajya muri Police FC aheruka gutandukana na yo.