N’ibintu bitari bimenyerewe mu bwoko bw’Abanyamulenge, umugoroba wo kuri uyu wa gatanu tariki ya 01 Ukuboza 2023, I Nairobi habere igitaramo cyiswe iwacu2Night, nigitaramo cyari cyatumiwemo abafite amazina akomeye muri buri gisata mu bigize kominote y’Abanyamulenge bahungiye i Nairobi muri Kenya.
Muri iyi nkuru yacu, dukesha umunyamakuru wa CorridorReport.com uri I Nairobi, Tugiye kugaruka ku Ubuzima bukakaye bwaranze Umunyamakuru Bon Fils Gapangwa Muhumure, Benshi bazi ku izina rya BMC.
Mbere y’uko twinjira mu Ubuzima bwe by’umwihariko, nk’uko yabitangarije abitabiriye Iwacu2Night; Bonf Fils Gapangwa mbere na mbere yavuze ko ababazwa n’uko benewe wabo badaha agaciro itangazamakuru kandi ariryo riyoboye isi. Yagize ati: “Benewe wacu ntabwo baramenya akamaro kitangazamakuru, ariko itangazamakuru riri mu biyoboye isi. […..]”
Iwacu2Night n’igitaramo cyabaye cyiza cyane bitandukanye n’uko byari byitezwe, kuko cyitabiriwe n’abantu benshi ; biganjemo Abanyamulenge bahungiye muri Kenya ndetse n’inshuti zabo by’umwihariko abumva ururimi rw’I Kinyarwanda. Biteganyijwe ko; iki gitaramo kizajya kiba buri kwezi ntagihindutse.
Incamake y’urugendo rwa Bon Fils Gapangwa umunyamakuru wa BMC
Aha niwe uri kubyivugira yagize ati:
Bon fils gapangwa Muhumure ndumwe mubo mubwoko bw’abacongomani b’abanyamulenge,navukiye I Mulenge kandi ndanahakurira; nahigiye amashuri abanza n’ayisumbuye ndetse na Kaminuza. Kuri ubu nkora umwuga w’itangazamakuru.
Kugera kuri iyi saha ndicuza kwitwa amazina y’ubukoroni ariko kandi mfite andi mahirwe kuko mfite izina ryiza iwacu banyise, nitwa “Muhumure”.
Natangiye itangazamakuru mu mwaka wa 2010 ubwo narindimo ndangiza amashuri yanjye yisubumbuye i Baraka ho muri Fizi, kugeza ubu ni mugace gatuyemo abacongomani bo mubwoko bw’Aba Bembe.
Icyo gihe Abanyamakuru ba Radio bambere bageze FIZI bakoreraga Radio yitwa RCMF (Radio communautaire muungano de Fizi), Banyiri iyi Radio Baran Kunze! cyane cyane ko burya nzi kwisanisha n’ubwo bwoko bw’abantu ngezemo; icyo gihe bahise bafanta nk’umunyamakuru uhagarariye ibiganiro bivuga kubwoko bw’Abanyamulenge. [……….]
Uyu munsi rero naje gutekereza gukora igitangazamakuru nka BMC (Banyamulenge Movies and Culture) gusa ubu byarahindutse kuko mbere nari nayikoze bivuye kugitekerezo cya Film nakinnyemo bigatuma niyumvamo ko n’abanyamulenge byaba byiza tugize Umuyoborobo wa Youtube unyuraho ibiganiro n’ibindi bitandukanye. [………….]
Mu mwaka wa 2016 nibwo naje muri kenya, nkigera Nairobi akazi ka mbere nakoze n’ubuzamu! kandi ako kazi nagakoze amezi 3 yose, nyuma yayo mezi atatu nahuye n’umuhungu w’imasisi nawe wakoraga akazi k’ubuzamu kandi afite diplômé y’icyicoro cya gatatu cya Kaminuza, umubu wamurya akambwirango uyu mubu urimo undya ni “Masters” […..] nyuma nibwo nahise njya i Mombasa gucuruza ibitenge ariko naje guhomba ngaruka Nairobi.
[…..] Ngeze Nairobi nongeye gutekereza kuri wa mushinga wanjye w’itangazamakuru ndawusubukura mfatanyanyije nabagenzi banjye barimo Sultan na Rusaku. Abo twatangiranye bamwe bakomeje izindi nzira bakora ibitangazamakuru byabo. Gusa kugeza ubu itngazamakuru nkimara kurigeramo rwose ryambereye umuyoboro mwiza wo guhindura ubuzima bw’abo mubwoko bwacu ndetse nanjye ubwanye.
Kanda hano wumve agace Muhure yavuzemo ubuhamya bwe