Ndagukunda gitereko cy’umutima wanjye – Umugore wa Riderman yamurase amashimwe mu mitoma myinshi

Nadia Farid Ishmael umugore wa Riderman yamushimiye ku rugendo rw’imyaka 9 bamaze barushinze, avuga ko kubana na we byatumye asobanukirwa ijambo ’Mubaye umwe’ ndetse amuhamiriza urwo amukunda mu mitoma myinshi.

Ni mu Butumwa Nadia yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram kuri uyu wa 16 Kanama 2024, umunsi bizihijeho isabukuru y’imyaka 9 babana nk’umugabo n’umugore, cyane ko ubukwe bwa bo bwabaye ku wa 16 Kanama 2026.

Nadia yatangiye ashimira Imana k’ubwo kubana na bo mu rugendo rw’urushako rwa bo, ashimira na Gatsinzi Emery [Riderman] amubwira ko kubana na we byatumye asobanukirwa ijambo ’Mubaye umwe’ bitanyuze mu magambo.

Yagize ati “Isabukuru nziza y’ubukwe bwacu. Ndashima Imana cyane. Amashimwe yuzuye umutima ku bw’urugendo rwiza twatangiranye kuri iyi tariki mu buryo bweruye kandi bwemewe imbere y’Imana n’imiryango yacu ndetse n’Igihugu. Reka nkushimire kuba turugendanamo neza mu bwuzu bwinshi, nkushimire ko kubana nawe byatumye nsobanukirwa ijambo ntumvaga mbere “mubaye umwe” bitanyuze mu magambo ahubwo kuko tubibanyemo.”

Yakomeje agira ati “Ndagukunda gitereko cy’umutima wanjye Riderman wambereye inshuti nziza koko. Inshuti impumuriza, inshuti insetsa, inshuti tuburana tugasoza ikiganiro atari uko kirangiye ahubwo ari uko tuziranye bihagije, inshti intega amatwi n’igihe ihuze, inshuti inkosora yigengeseye cyane mu mutuzo.”

Umufasha wa Riderman yasoje ubu butumwa agaragaza ko atewe ishema n’uko abana ba bo bazakurana ishusho y’urukundo rwa bo, kuko ibyo babona bigaburira amarangamutima n’intekerezo za bo kurusha ibyo bazumva bivugwa ku rukundo.

Ati “Ntewe ishema n’uko abana bacu bazakurana ishusho y’urukundo n’urugo rwiza. Sinshidikanya ko ibyo babona iwabo bigaburira amarangamutima n’intekerezo za bo kurusha ibyo bazumva ku rukundo. Uwiteka akomeze abibemo kuko byose ni ku bw’ubuntu bwa yo. Imigisha myinshi papa w’abanjye. Reka urukundo rwacu rukomeze kumurika cyane.”

Exit mobile version