U Rwanda na Uganda biyemeje guteza imbere ubufatanye mu byagisirikare

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda (UPDF), Gen Muhoozi Kainerugaba, hamwe n’itsinda yari ayoboye basuye icyicaro cy’Ingabo z’u Rwanda (RDF), ku wa Mbere tariki ya 12 Kanama 2024.

Urwo ruzinduko rwari rugamije kuganira ku ngamba zo kurushaho guteza imbere ubufatanye bw’ibihugu byombi mu bya gisirikare.

Minisiteri y’Ingabo za Uganda yatangaje ko Gen Kainerugaba n’itsinda yari ayoboye bakiriwe n’Umugabo Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga.

Izo ntumwa za UPDF hamwe n’Ubuyobozi bwa RDF bagiranye inama igamije gusigasira umubano w’ibihugu byombi by’umwihariko uwa Gisirikare, binyuze mu bufatanye ku mpande zombi.

Mu kiganiro yahaye itangazamakuru, Gen Muhoozi yashimangiye ko urwo ruzinduko rwabaye umwanya mwiza wo kuganira ku buryo bwo guteza imbere ubufatanye hagati y’igisirikare cya Uganda n’icy’u Rwanda, hibandwa cyane ku mishinga ihari, gahirimo gusangira amasomo ya gisirikare n’ibindi.

Gen. Muhoozi yageze mu Rwanda ku wa Gatandatu  tariki ya 10 Kanama 2024, aho yari yitabiriye ibirori byo kurahira kwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, byabaye ku Cyumweru tariki ya 11 Kanama.

Exit mobile version