Nyuma y’amashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga ya The Ben ari kumwe n’umufana we bifotoza agateza ururondogoro, uyu mukobwa yavuze ko asanzwe aziranye n’uyu muhanzi kandi ko nta n’icyo yakoze kidasanzwe.
Ni amashusho yagiye hanze mu mpera z’icyumweru gishize, The Ben ubwo yari i Musanze gutaramirayo, yanafashe umwanya asabana n’abafana be.
Amashusho yavugishije benshi ni amashusho ya The Ben na Emelyne usanzwe ari umukinnyi wa filime ndetse akaba afite ikiganiro akora yise “Popcorn Podcast” gitambuka kuri YouTube.
Ubwo barimo bifotoza, The Ben yafashe mu mayunguyungu ye noneho agaragara hari akantu akurura, benshi bahise bavuga ko ari umwenda w’imbere w’uyu mukobwa.
Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru ISIMBI, Emelyne yavuze ko The Ben yamukozeho yumva ikintu kibyimbye amabuza niba ari bya bintu by’abapfumu.
Ati “yankozeho yumva ikintu kibyimbye, ahita ambwira ngo nizere ko utambaye bya bintu by’abapfumu, nari nambaye ishanga (utuntu tw’amasoro abakobwa bambara mu nda), abantu bavuga ngo nahise mureba nabi sibyo kuko narahindukiye ndamubwira ngo buretse babanze badufotore, baradufotora n’amashusho arafatwa arimo kumbaza ngo ese iki kintu ni igiki? Ngiye kugenda naramubwiye ngo ni ishanga.”
Ibyo kuba ari umwenda w’imbere yakuruye, Emelyne yavuze ko ari ugusebya umuntu kandi banazi ko afite umuryango.
Ati “sinzi ukuntu abanyarwanda duteye ariko biriya mbifata nko gukinira ku buzima bw’umuntu kandi bazi ko afite umuryango. Si umwambaro w’imbere yakuruye, yakuruye ishanga niba abantu banabizi umwambaro w’imbere ntukururwa kuriya, bisaba ukurure ufate kandi nari nambaye ikanzu imfashe, ni ishanga, ni umugozi nari nambaye mu nda.”
Emelyne avuga ko we na The Ben basanzwe baziranye kuko ari umufana we kandi ajya agera igihe akajya guhura n’abafana be.
Yongeyeho ko n’umugore wa The Ben amufata nk’ikitegererezo kuko akenshi ni yo agiye kugura umwenda abanza kujya kuri Instagram ye Pamela ngo arebeho umwenda yagura.