Advocacy

Gen Makenga, Nangaa n’abandi 25 muri AFC/M23 bakatiwe urwo gupfa

Gen Makenga, Nangaa n’abandi 25 muri AFC/M23 bakatiwe urwo gupfa
  • PublishedAugust 22, 2024

Urukiko rwa Gisirikare rw’i Gombe muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) rwakatiye igihano cy’urupfu abayobozi b’Ihuriro Alliance Fleuve Congo ririmo n’Umutwe wa M23 nyuma yo kubahamya ibyaha by’intambara n’ibindi bifitanye isano.

Ni igihano cyakatiwe abagera kuri 26 barimo Corneille Nangaa uyoboye AFC na Gen Sultan Makenga, Bertrand Bisimwa, Maj Willy Ngoma badahari bayoboye igisirikare cya M23 kirwana n’ingabo za Leta ya Congo FARDC mu Burasirazuba bw’icyo gihugu.

Batatu gusa barimo uwa mbere mu bashinze AFC, ariwe Nkuba Eric nibo bafashwe na Leta ya Congo bazanwa kuburanishwa, bisanga urubanza rwabo turimo n’abo bakorana bandi basigaye baiganjemo abari ku rugamba.

Ni urubanza rwaregwagamo abantu 26, rwaburanishijwe batanu gusa ari bo bari mu rukiko, abandi barimo Nangaa n’abandi bayobozi ba AFC/M23 rwaburanishijwe badahari guhera ku wa 24 Nyakanga 2024.

Kuri uyu wa 8 Kanama 2024, Urukiko rwa Gisirikare rwasomye umwanzuro w’urubanza abaregwa bose badahari. Urukiko rwabahamije ibyaha by’intambara, kujya mu mutwe witwaje intwaro no kugambanira igihugu.

Hari hashize icyumweru abunganira mu mategeko bamwe mu baregwa bagaragaje ko nta bimenyetso bihari bihamya icyaha abakiliya babo barimo Baseane Nangaa, nyirarume wa Corneille Nangaa uyoboye Alliance Fleuve Congo (AFC).

Umushinjacyaha mu Rukiko rwa Gisirikare rwa Kinshasa yari yasabye urukiko kuburanisha abaregwa badahari, byitirirwa ko batorotse, maze perezida w’inteko iburanisha abikurikiza uko ubushinjacyaha bwabisabye.

Ibyaha abayobozi ba M23 n’abo bareganwa bahamijwe bivugwa ko babikoreye abaturage bo muri Teritwari za Masisi na Rutshuru mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru kuva muri Gashyantare kugeza n’ubu.

Urukiko kandi rwabahamije icyaha cyo gushinga umutwe witwaje intwaro ugashoza intambara ku ngabo za Leta.

Radio Okapi yatangaje ko abaregwa bafite iminsi itanu gusa yo kujuririra icyemezo cy’urukiko, cyangwa bagatabwa muri yombi hakubahirizwa icyo amategeko ateganya.

Minisitiri w’Ubutabera Constat Mutamba yavuze ko “bishimye kandi batewe ishema n’ubutabera bwa gisirikare bwabashije kuburanisha abakekwagaho ibyaha mu gihe gito gishoboka.”

Uyu Nangaa wakatiwe urwo gupfa yahoze ari Perezida w’Akanama kigenga ka Komisiyo y’Amatora muri Congo, CENI, akaba yaranagize uruhare mu gutangaza ko Perezida Tshisekedi yatsinze amatora kuri Manda ye ya mbere, nubwo bitabuze kuvugwa ko hari hatsinze Martin Fayulu bari bahanganye.

Written By
Kalisa Desire

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *