‘Nta kwirara’- Perezida Kagame abwira abayobozi binjiye muri Guverinoma
Mu myaka 30 ishize, u Rwanda rwabaye intagarugero mu ruhando mpuzamahanga kuko rwateye imbere mu gihe gito, hakorwa ibyananiranye mu bindi bihugu bifite umutungo kamere n’andi mahirwe menshi atandukanye n’ay’u Rwanda bitewe n’aho rwavuye mu mateka mabi rukandika amashya yigirwaho n’amahanga.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yavuze ko nubwo u Rwanda rwageze ku bintu byiza muri iyo myaka ishize, atari igihe cyo kwirara ngo abantu batwawe n’ibyishimo bibagirwe ko urugamba rwo guharanira iterambere rugikomeje.
Umukuru w’Igihugu yabigarutseho ku wa Mbere tariki ya 19 Kanama 2024, ubwo yakiraga indahiro z’abayobozi bashya binjiye muri Guverinoma, aho yabasabye guhora bubaka aho kwigira mu bindi bumva ko bageze iyo bajya.
Yagize ati: “Niba igihugu kigera ku bintu byiza, ntabwo ari igihe cyo kwirara. Ntabwo ari igihe cyo gutwarwa n’ibyinshimo ngo ugere aho haba ikibazo cy’uko ibyo abantu bashimaga bishobora gusubira inyuma kuko nta bwo wari ukibihanze amaso.”
Yakomeje avuga ko nubwo Igihugu kiba cyageze kuri byinshi, kubaka bidakwiye guhagarara ngo ni uko umuvuduko w’ubukungu uri ku kigero cyiza cyishimirwa n’amahanga.
Nubwo umuvuduko w’ubukungu w’u Rwanda umaze imyaka irenga 10 ubarizwa hejuru ya 8%, ndetse ukaba ugera no ku 9%, bidakwiye ko byaguma aho ahubwo bikwiye kurenga 10%.
Ati: “Ni byiza birashomishije, ariko abantu basuzuma bakamenya ngo ubundi ikitugejeje aha abandi batabona ni iki? Iyo umaze kukimenya, ntabwo ugarukira aho. Uravuga uti ahubwo sinagera no ku 10%, kuki ntahagera? Ko nageze kuri ibi bidasanzwe, ko nasuzumye ibyangejeje aha, kuki nahera ku 8% cyangwa 9% kuki tudashaka 10%? Ni ko u Rwanda rukwiriye kuba rukora, nta kwirara.”
Yakomeje ashimangira ko muri urwo rugendo rw’iterambere nta muntu kamara uhari, ahubwo abantu cyangwa inzego bakwiye gufatanya kugira ngo bagere ku ntego y’ibyo basabwa gukora nk’Igihugu muri rusange.
Ati: “Icya mbere, muri iyi mirimo dukorera Igihugu twese, ntabwo Igihugu cyatera imbere gishingiye ku muntu umwe gusa. Umwe wakoze neza cyane, witanze kuri buri byose, ntibihagije uwo umwe ntaho yatugeza. Cyangwa ntaho yatugeza hashimishije kuko ntawukora wenyine, ntawubaho wenyine.”
Yavuze ko iyo inzego z’Igihugu n’abazikoramo buzuzanya ari bwo intego igihugu cyiyemeje muri rusange zigerwaho aho kujya haboneka inzitwazo z’abavuga bati: “Nagize ngo runaka yabikoze…”
Yanenze abayobozi badindiza ibikworoye gukorwa, bakabikora ari uko bibukijwe cyangwa ibyakabaye bikorwa mu cyumweru bakabikora mu mezi menshi.
Yavuze ko ntawusabwa gukora ibitangaza bidashoboka ahubwo abasaba kudatinza n’ibishoboka cyangwa ngo ibitinze gushoboka birekwe ntibishakirwe igisubizo kirambye.
Ati: “Ibi mvuga nta narimwe mvuga ibintu bidashoboka, ntabwo nakumva ko abayobozi bazakora ibitangaza. Ariko iryo funga ry’ibintu nta mpamvu, ibintu bigahagarara ni ryo ntemera.”
Perezida Kagame yabwiye abayobozi barahiye ko manda nshya batangiranye nay o ikwiye kuba iyo kureba inyuma, hagatekerezwa ku byakozwe neza n’ibitarakozwe ngo habeho kubikosora.
Ati: “Iteka iyo impinduka nk’iyi ibaye, kuvuga ngo manda imwe tugiye mu yindi, ntabwo ari uguhindura nk’uko bisanzwe. Njye uko mbyumva ni ukuvuga ngo hari ibyo twakoze ubushize, hari ibyagenze neza, hari ibitaragenze neza, byose ubishyira hamwe ukabisuzuma ukavuga ngo ubu tugiye gukora iki, dute? Ni cyo bivuze.”
Abarahiye barimo Abaminisitiri 21 n’Abanyamabanga ba Leta 9, baherutse gushyirwa muri Guverinoma Nshya.